Miriyamu Deborah Zulphath
Miriyamu Deborah Zulphath yavukiye Kimisagara mu muryango w’abana batanu we akaba ari uwa mbere. Mama we yamushakanye undi mugabo ubwo yari afite imyaka itanu. Akiri umwana yakundaga kwiga cyane, akaba yarize amashuri abanza kuri EP Kabusunzu, atsinze ajya kwiga Gisenyi ku Nyundo mu mwaka wa 1996 icyo gihe kubera umutekano muke waru uri Rubavu, agaruka i Kigali, akaba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Ubucuruzi n’ubucungamari.
Deborah Zulphath yavukiye mu muryango wa abisilamu, akaba yarakundaga kujya gusenga, gusa yaje kubihagarika ubwo Mama we yapfaga mu mwaka wa 1998. Muri uwo mwaka nibwo Deborah yatangiye kutumvikana n’umuryango yari asigaranye, dore ko yari ageze mu myaka itumva nkuko yabidutangarije, ngo yari asigaye wenyine, umuryango we wose bari barapfuye nabo bana bose bavukanaga, atangira guhinduka cyane ngo icyo gihe yabaga Nyamirambo ku ryanyuma, yiga ingeso mbi zose zishoboka.
Mu mwaka wa 1999, nibwo yatangiye kujya asohoka cyane, kujya mu kabyiniro, kunywa inzoga, aho mu kabyiniriro aza kuhahurira n’umugabo we wa mbere babyarana umwana we wa mbere. Umwana yavutse 2002, hanyuma mu mwaka wa 2004 nibwo we n’umugabo we batangiye kutumvikana, kuva icyo gihe Deborah atangira kunywa ibiyobyabwenge bifata igihe kitari gito ariko aza gutuza. Nyuma Deborah yafashe umwanzuro wo kugurisha ibintu bye byose akava mu Rwanda akareba uko yajya hanze, aho mu kwezi kwa 8/2004 yaje kujya muri Uganda ashaka uko yajya mu bufaransa. Icyo gihe abigezeho arafatwa ntibyamuhira, afungwa ibyumweru bibiri Entebbe. Mu gihe gito arekuwe ashaka ibyangombwa byo kujya i Burayi aciye inzira yamazi ibyo bita Strago nkuko Deborah yakomeje abidutangariza, bicamo agenda mu bwato, agendana n’amatungo n’imizigo, anyura mu buzima bugoye cyane, bashyikira Komore bamusubiza inyuma ariko ashaka uko akomeza, icyo gihe umwana we yari afite imyaka ibiri n’igice barakomeza bagera Mayote barafatwa, baramufunga indi nshuro ya kabiri, ahamara iminsi 3 afunze. Agaruka muri yanzira yose ayifungwamo, mukirwa cya Anganu arafungwa, Komore arafungwa, Zanzibar arafungwa, Tanzaniya arafungwa, Kenya arafungwa nyuma agaruka Kampala. Nyuma yaho nibwo yabonye umucumbikira, kubera ubuzima atangira kwiga uburaya kugirango abashe kubaho, atangira kujya ajya mu kabari ariko biramunanira kubera ururimi no kutamenya igihugu. Mu gihe gito yaje kumenya n’umugabo umwe aramufasha mu mibereho, aza kugira ubuzima bwiza, agira na Resitora yitwa “Kenzo Restaurant”, anamushyira mu ishuri ajya kwiga Makerere ariko kubera uburara biranga ahubwo aba ikirara cyane kubera yari amaze kumenya igihugu n’ururimi, amashuri aramunanira. Deborah yahindutse cyane ubwo umugabo yagambiriye kuryamana nawe kugirango amutere Sida, kandi akaba yaraje kubigeraho, ibi byatumye ahinduka icyihebe atangira gukorera amafaranga gusa ntakindi yitayeho. Nyuma yaho yaje kujya Dubai agurisha ibyo yarafite byose, ariko ntibyamuhira arongera agaruka Uganda. Nyuma abantu baje kumubwirako amafaranga amadolari ahumura Sudani naho ajyayo, agezeyo abona akazi arakora ariko yari yarabaye umugome. Sudani yaje kuhakura mafaranga atangira kwikorera acuruza Piece de rechange, atangira no kujya mutubari, ndetse aza kuhashinga akabari ke, acuruza n’amabaro y’amashuka akoramo magendu y’amalikeri (Inzoga zihenze cyane). Bigeraho kugirango bamuvugishe cyanga bagire icyo bamukoresha muri Sudani byasabaga amafaranga. Aza guhura n’umwe mu bantu bakomeye Sudani atangira kujya amuha mafaranga menshi cyane gusa uyu nawe yari yaranduye Sida. Nyuma amaze kubona amafaranga yaje kwiga indi mico mibi yo guhemuka, umuntu wese akumva yamuhemukira, bimuviramo gutwita, inda imugwa nabi amezi atandatu biza no gutuma ataha. Imitungo yose yayisize aho kuko buri munsi yishyuraga madolari 100, arakena bibangombwa ko ataha agaruka Kigali atangira kwihishahisha, ajya kwihisha Kabarondo i Kibungo, kubera gutinya abantu bamuzi i Kigali, aza no kuhabyarira. Umwana afite ameziabiri agaruka i Kigali ntiyagira ubuzima bwiza kugeza ubwo yaje gukizwa. Mu gukizwa kwe harimo ibitamushimishije kugeza mugenzi we amubwiye ngo hari umucuranzi uraza kuririmba kuri Horeb witwa Theo, nubwo Theo ataje ariko asanga byari byiza kuko babyinnye cyane. Nyuma uwo mugenzi we amujyana ahandi hantu gusengerayo mu mwaka wa 2009 mu kwezi kwa cyenda aba ariho akirizwa.
Akimara gukizwa nibwo yatangiye kugenda abwira abantu ububi bwa Satani nibibi byose yanyuzemo ko ntanyungu, ibyo yabitangiye nyuma y’amezi ane gusa. Mu kwa 5/2010 Imana imukorera ubukwe, nyuma yo kumukorera ubukwe atangira ibiterane ahantu hatandukanye i Burundi, Uganda no mu Rwanda abantu benshi barakizwa baranahinduka, Imana igenda imukuza. Ibi byarakomeje abantu benshi uko bumva Deborah avuga ubu buhamya bamusaba kubushyira kuma DVD abantu bakajya babubona aho bari hose yaba mumago yaba no mu miryango bidasabye kuza mu rusengero. Nkuko yabidutangarije kuriwe yarababaye cyane, kubwubuzima yanyuzemo, ninayo mpamvu yafashe iki cyemezo cyo gushyira hanze ubuhamya bwe ngo bifashe abari n’abategarugori, abasore, abagabo nabandi bose bazabona iyi DVD cyane abakiri bato, doreko yatakaje igihe cye kinini, yariyanze yarihebye. Kurubu ama DVD y’ubuhamya bwa Deborah yarangije gukorwa no gutunganwa, mu minsi iri imbere akaba ateganya kuyashyira hanze akayamurika ndetse akayaha abantu bose bazajya bayifuza, ubu akaba aricyo gikorwa ahugiyemo akaba yadutangarijeko azatubwira mu minsi ya vuba aho bizabera n’amatariki n’uko uwo munsi uzaba umeze.
You must be logged in to post a comment Login