Rwanda: Umugambi wo kwica Peter Nkurunziza, umukuru w’igihugu c’Uburundi no kugaba igitero muri Tanzania bigeze kure

By  |  0 Comments

East africa map

Iminsi myinshi! Nyamuneka mujya mungaya gutinda ntimukangaye guhera.    Ariko nubu nje nkuwinyabya kuko akanya mfite kangana iyara, ariko ntibimbuza kubacira kumuyanjye kuri bimwe by’ingezi cyane. Muribyo ni :  

1.Coup d’État mu gihugu cy’Uburundi

2.Guterwa kw’igihugu cya  Repubulika ya Tanzania

3.Akaga k’ubutegetsi bw’u Rwanda(bwa Kagame)

kugirango ncunguze uburyo n’umwete reka ibi byose mbihinire muncamacye y’ibika bimwe.

Ndagirango murimwe abakunda gusoma, mumaze iminsi mwumva akaduruvayo kari mu butegetsi bw’i Burundi, aho bamwe mu    bayobozi bakuru byitwa ko baburiwe irengero kandi bibereye muri amwe muma hoteli akomeye mu Rwanda bikaba byaranaviriyemo bamwe mu bakozi biyo hoteli guhindurirwa imirimo iri kure cyane no    kumenya gahunda z’abo bategetsi.

Ubu abafashe akazi ka reception na services (kwakira abantu) z’aho abo bayobozi bari, ni bamwe mu basirikare cyane    cyane ba bakobwa bizewe kandi bafite ipeti rya officer (Lieutenant na Captain). Impamvu ntayindi ni uburyo abo bayobozi bari gutegurwa kuyobora igihugu cy’Uburundi mu gihe bamwe muba jenerali    baho (bakorana n’nzego zacu z’ubutasi zizewe) bazaba bamaze kwirenza Perezida w’Uburundi kuko azira ko yanze korohereza our Crimelord inzira yo kujya kwica umukuru wa    Repubulika ya Tanzania. Perezida w’uburundi akimara kwicwa ntagihe kizashira ngo Tanzania ihite iterwa inzira izaba ibonetse.

http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/06/Jack-nziza.jpg

Kuki Tanzania ariyo number one kuri target? Igisubizo suko    gusa Tanzania itari gucana uwaka natwe, cyangwa ngo ibe ishyigikiye FDLR na ba Twagiramungu, ahubwo icy’ingenzi cyane ni ikibazo gikomereye Kagame kurusha ibindi. Icyo kibazo, ni rapport iperereza ry’inzego z’ubutasi bw’igihugu zamugejejeho ko mu ngabo z’igihugu (RDF) zaba zaramaze    gucikamo ibice ariko izo nzego zinanirwa kugaragaza ibyo bice ibya ribyo n’ababa babikuriye, usibye ko umubare w’aba jenerali , abakoloneli nabamajoro bari kugice kigometse, utari    muto. Bikaba ari impossible kuri Kagame kugirango abashe kubagarura ku murongo cyane cyane ko atabazi kandi akaba azi neza ko abenshi muribo bamuri hafi.    N’uko igihe mfite ari gito nakabanyuriyemo ibyagiye bitangazwa  namwe mukaba mwakwisesengurira.

Abajyanama be rero bahisemo solution y’uko kugirango babashe kunaniza    uruhande rwigometse, bagomba kohereza ingabo ahantu hatandukanye (mu ntambara cyangwa gukorera UN), bakaba bashaka koherezwa kurwana muri  Congo na     Tanzania maze Kagame akaba agize double chance (kwihimura kuri mugenzi we, no gukumira umutwe wenda kumuhirika). Ariko se bizamuhira?  Oya!!

Kuko bisa nk’aho Kagame yaba yibutse ibitereko yasheshe, cyangwa akaba yisamye asa n’uwamaze    gusandara kuko ikibazo cy’ingabo zigometse kigeze ku rwego rudafite igaruriro kubera amakuru avuga ko zamaze kugira imikoranire na bimwe mu bihugu by’abaturanyi kandi abana benshi muma     barracks bakaba baramaze kuyoboka.

Kutabitahura mbere, byatewe n’ubuswa busigaye buhari kuburyo bugaragara munzego z’ubutasi    z’igisirikare n’igipolisi. Ariko nta mugayo kuko abafite uburambe bose yamaze kubirenza abandi abacira ishyanga tutibagiwe n’abafungiye mu mago cyangwa mabuso.

Ibi ni bimwe bavuga ko igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda. Ubu abasigaye atwita     useless, usibye ko ariwe useless kuko usanga ingufu nyinshi zo mu nzego z’ubutasi  yarazishyize mu kujya guhiga no kwica abantu hanze no mu    gihugu ibindi bikaba ignored.  Ububasha yabushyize mi kiganza cy’umuntu umwe gusa (Jack Nziza), uyu akaba azwiho ubuswa no kwikiriza    gusa ibyo shebuja amubwiye. Icyo aricyo cyose ni ndiyo Sir, tumwice uwo mujinga! Ibyo byose byatugeza he?  Nuko nyine nta kanya, mba mbabwiye byinshi.

http://www.newtimes.co.rw/news/files/photos/14308-2-1-Ombudsman-Tito-Rutarema.jpg

Ariko nsimbuka ntaruka, reko nibwirire uyu mutaripfana Padiri Nahimana Thomas ko yiriwe ataraye, kandi ruri kumugera amajanja niba adasenze    cyane cyangwa ngo abe careful kuko gahunda zo kumuhitana ziri muri Embassy y’u Rwanda muri Belgique mu biganza bya Major……,     nako reka mpinire aha. Ariko ntaratirimuka nagirango mubwireko Tito Rutaremera yamutanze mu nama yigeze kuba n’ubwo bwose CrimeLord    yatangaje ko iyo gahunda yaririho. Tito yabitangiye atya mu nama yaririmo Abatutsi gusa bizewe bari hafi 50. Tito agisaba ijambo ati : « ntitwarangiza tutavuze kuri uriya     muhutu w’imbwa Padiri Nahimana Thomas.»Atararangiza, Kagame ati:”ni imbwa se, imbwa yananiranye kwicwa iba ikitwa    imbwa, …komeza!”.

Tito ati, “buriya ntawakamutayeho umwanya ariko kuba ari kugumura abahutu b’abanyacyangugu n’ubundi dusanzwe tutibonamo kandi bakaba bafite n’abandi bunga murye nka ba Rwaka na    Twagiramungu, ndabona gahunda ze zikwiye kwihutirwa. Murakoze!”Kagame aba aranditse, hakurikira ibyo mushobora kumva ku maradiyo cyangwa kuri TV.  Ibi Tito yabivuze kugirango yigarurire icyizere yari yaramaze gutakaza imbere ya shebuja, nyuma y’aho agiye asakwa cyane aho Kagame ari, no kumanurwa mu ntera azira    ko ngo acecetse cyane(nta nama agitanga)!

Mukomere cyane !

Mbangurunuka Pawulo

Inshuti ya Shikama

Share
Profile photo of Burundian Gospel

Share

You must be logged in to post a comment Login

Leave a Reply

error: Copyright reserved by The Shemeza Co. ©2017
Skip to toolbar